Burera-Rugarama:Barinubira ubukarabiro bwahindutse ikimoteri
Ubukarabiro bugezweho bufatwa nka kandagirukarabe bwubatswe mu bwinjiriro bw’isoko rya Rugarama, riri mu Murenge wa Rugarama,bugaragaraho umwanda mwinshi,cyane cyane ibikongorerwa by’ibisheke bibupatsemo nyuma y’uko abaturage bizeye ko ibyorezo bya COVID-19 na Murbarg babikubise ishoti.
Ubu ni ubukarabiro bugezweho bwubatswe hagamijwe gufasha abaturage gukaraba intoki harushaho kunoza isuku y’intoki mu rwego rwo kurwanya ibi byorezo ahanini byanduraga biturutse mu matembabuzi ava ku muntu ajya ku w’undi, ku gira ngo ibikorwa rusange by’inyungu z’abaturage bikomeze nk’uko bisanzwe.
Bamwe mu batuye n’abarema iri soko rya Rugarama riri mu kagari ka Gafumba, bagaragaza ko batewe impungenge no kuba abantu bariraye bakibagirwa akamaro k’ubwo bukarabiro bakaba barabugize ingarani (Ingarandi)ndetse naza Robine bakazinyomoramo Kandi ntawamenya igihe ibyago by’ibyorezo bishobora gutungurira abantu bakabatera.

Uwitwa Salaphine yagize ati:” Ubu bukarabiro bwakemuye ibibazo by’icyorezo cya Coronavirus kuko twahageraga tukahakarabira intoki kugira ngo tujye mu bandi tuzi ko kwanduzanya ari gake cyane %, ubu ntabwo hakomeje kwitabwaho kuko hari umwanda ndetse n’imigezi bayikuyemo ntabwo byari bikwiye.”
“Urabona ko n’ubwo twakize ibyorezo ariko hano ni ahantu hagakwiye guhora hasigasirwa,hagahora hasukuye,hakitabwaho cyane kuko isaha n’isaha byagaruka ,akarushyo n’ibi byaje ntabwo twari tuzi ko byaza,hari ababyirengegije bahagira nk’ingarani ariko ibi ubwabyo biteye impungenge kuko dutunguwe twaba tumeze nk’umusirikare utewe atitwaje intwaro ye, byabanza kutugora.”
Manirafasha we yagaragaje ko uretse abajugunyamo imyanda isanzwe, hari n’abahagize ikinyariro.
Ati:” Ibaze nk’umuntu uzi akamaro uyu mugazi watugiriye mu rugamba rw’ibyorezo byombi ariko ubu akaba ariho ajya gusoba, urumva ari muzima? Ikibabaje n’uko n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bababona bakabareka, none se hano wavuga ko umuntu yahihagarika rimwe cyangwa kabiri,Uw’isibo,mutekano cyangwa se mudugudu atarabimenya? Icyo nasaba ni uko twebwe abaturage twareka kwirengagiza akamaro ka hano, abayobozi nabo nibafashe abantu gukebuka bazibukire gukoresha ubu bukarabiro nk’ikimoteri cyabo cyangwa ikinyariro rusange.”
Muri aba baturage hari abagaragaje impungenge z’uko ahubatse ubu bukarabiro, hafatanye na Resitora(Restaurant )iteka “AKABENZI” yo kwa NGERINA ,bakavuga ko bakomeje kuhasoba no kuhanduza bya kimoteri, abayiryamo bashobora kuzarwara indwara batazashobora gusobanurira abaganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko nyuma yo kubona ko kandagirukarabe zagiye zubakwa ahahurira abantu benshi zamaze kwangirika ,ubu bongeye kuzibarura kugira ngo bongere bazisane ariko anasaba abaturage gukomeza kuyikoresha n’ubwo icyorezo cyaba kidahari kuko isuku yo mu ntoki ari ngombwa.

Ati:”Izi kandagirukarabe zigezweho zubatswe ahantu hahurira abantu benshi ubu twongeye kuzibarura kugira ngo twongere tuzisane kuko ahantu henshi zisa n’izamaze kwangirika ariko tunashishikariza abantu gukomeza kuzikoresha,ntabwo kandagirukarabe zihari ari maonesho, nizo gukoreshwa muri wa muco wo gukaraba intoki kuko 50% y’indwara twandura zituruka mu mwanda uva mu ntoki rero reka dukangurire abantu kubigira umuco n’ubwo tugiye kongera kuzisana, nabo bazikoreshe.’
Icyorezo cya COVID-19,cyabaye imbarutso yo kubakwa kw’izi kandagirukarabe kiri mu byatwaye ubuzima bwa benshi biturutse kuba cyandurira mu matembabuzi n’ibindi ariko kikoroha cyane ku bafite umuco wo gusuhuzanya mu biganza kuko kwanduzanya byabaga ari vuba, gukaraba intoki n’izindi ngamba byabaye igisubizo cya hafi cyo kugabanya umwanda birangira iki cyorezo kirangiye.
Nyuma haje Murbarg nayo yaje igaragaza ubukana ariko isanga hari ingamba za COVID-19 zigihari,kuyigaranzura biba vuba kuko mu Ugushyingo 2024 byemejwe ko yarangiye mu Rwanda.
