BDF yasabwe kongerera imbaraga imishinga ikora ubuhinzi n’ubworozi
Hashize imyaka 13 BDF itangiye gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda, byo gufasha ibigo bito n’ibiciriritse na barwiyemezamirino kubona serivise z’Imari mu gihugu.
Muri uyu mwaka wa 2024, yatangije igikorwa cy’iyamamazabikorwa n’ubukangurambaga bya BDF gifite insanganyamatsiko igira iti”Birashoboka na BDF”bisobanuye ko bishoboka kugera kuri serivise z’imari,gutera imbere no kugera ku bukire binyuze mu mishinga yatewe inkunga cyangwa yatangiwe ingwate na BDF ku bufatanye n’abafayanyabikorwa bayo.
Ni igikorwa cyatangijwe mu Ugushyingo 2024, aho giteganywa kumara amezi atatu kikazarangirana na Mutarama 2025.
BDF ifite inshingano zitandukanye zirimo: kuzamura umubare w’ababona serivise BDF itanga, Kandi hihutishwa serivise itanga aho yifuza gukoresha Miliyari 2.5 muri aya mezi atatu ku bijyanye n’ingwate.

Amafaranga yunganira za Sacco na Microfinance Institutions y’agera kuri miliyoni nka 600 naho n’izindi serivise zirimo Agribusiness n’ikodeshagurisha nabo bagiye babafatirwa ibipimo bagomba kugeraho ndetse na gahunda ya CDAT biteganywa kwihutishwamo agera kuri Miniyari 1.5 bafite mbere y’uko bagera mu kindi cyiciro.
Uyu munsi kuwa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, BDF yakomereje ibikorwa byayo mu Ntara y’Amajyaruguru byibanze cyane ku ruhare BDF imaze kugaragaza mu ruhare rw’iterambere ry’igihugu byaba binyuze muri gahunda ya Guverinoma yo kuzamura ubukungu,guhanga imirimo no kugabanya ubukene binyuze muri EDPRS yatangiye muri 2008 kugeza mu cyiciro cya NST1-NST2.
Urubyiruko rukora mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi rwagaragaje ko rutaragerwaho n’ibikorwa bya BDF ku rwego rushinishije ugereranyije n’indi mishinga rusaba BDF kurwerekezaho amaso,bimwe Kandi mu byagarutsweho na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Mourice wanagaragaje ko iyi ntara ikiri kure cyane.
Ati:”Icyagaragaye mu byo BDF yatugaragarije mu mishinga bamaze igihe bakorana n’abaturage muri aya mezi,bamaze kunyuza mu bigo by’Imari Miliyari zisaga 200,ariko wareba mu Ntara y’Amajyaruguru miliyoni 23 nizo zahawe abantu mu cyiciro cy’ibyo BDF itera inkunga bisobanuye ko hari ubwo habaho kutamenya amakuru cyangwa kudatinyuka kugaragaza imishinga”.

Ibikorwa by’ubuhinzi nibyo bimaze guhabwa inkunga n’ingwate nke na BDF,aho Agri-Business imaze guhabwa 1,500,546’742 RWF ku mishinga 211 no mu gihe ibindi bice bigaragara ko byibanzweho cyane.
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, avuga ko kuri ubu batangiye gukorera ubukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo abaturage by’umwihariko urubyiruko n’abagore bamenye amahirwe ahari mu bijyanye no kwiteza imbere.
Ikigega BDF kuva cyashingwa 2011 na Leta yu Rwanda na Banki yAmajyambere yu Rwanda (BRD), mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato nabaciriritse kugera kuri serivisi zimari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko nabagore, aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.
Kuva yashingwa, ikorana na 98% yibigo byimari byo mu Rwanda. Mu mishinga 18,000 yatewe inkunga na BDF kuva yashingwa, yatwaye amafaranga angana na miliyali 191 Frw na miliyoni 600 Frw, naho miliyali 4 Frw na miliyoni 100 Frw akaba ari yo mafaranga yishyuwe ibigo byimari ku mishinga yahombye.