Uburasirazuba: Urubyiruko rurashimira ikigega BDF cyabasobanuriye ku nzitizi bahuraga nazo mu kubona inguzanyo
Bamwe mu rubyiruko bo mu Ntara y’Uburasizuba,bavuga ko nyuma yo kuganirizwa n’ikigega gitanga inkunga ku rubyiruko n’abagore BDF,basanze imbogamizi bahuraga nazo zirimo kubura ingwate mu kwaka inguzanyo zo gutangira imishinga iki kigega kizajya kibishingira.
DUSABE Athanasie,umuhuzabikorwa w ‘inama y’igihugu y’urubyiruko wungirije mu karere ka Gatsibo yagize ati:”Icya mbere urubyiruko twahuraga n’ikibazo cyo kubura ingwate,twaganaga ibigo by’imari bikazidusaba(ingwate) ariko menye ko BDF itanga ingwate ku rubyiruko…Aya ni amahirwe rero urubyiruko tubonye.”
Yakomeje avuga ko urubyiruko rwari rufite amakuru make ku kijyanye n’imikorere ndetse n’imikoranire ya BDF nurubyiruko ariko basobanukiwe neza serivisi zitangwa nabo,izigenewe urubyiruko,ndetse n’amahirwe ahari kuri rwo.
RUKUNDO Pacifique,umuhuzabikowa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kayonza nawe yemeza ko ibi bibazo bajyaga bahura nabyo.t
Ai: “urubyiruko twahuraga n’ikibazo cyo kumvako nitujya kuri BDF turabona amafaranga adufasha gukora imishinga yacu ariko twungutse ubumenyi ko umuntu atajyana umushinga kuri BDF ahubwo awujyana ku kigo cy’imari usanze ukorana nacyo bityo bakamenya igikenewe.”
Yakomeje avuga ko ku rubyiruko basabwa kwishingirwa ku ngwate ingana na 75% bityo ikigo cy’imari iyo kibonye uzashobora kwishyura iyo ngwate ariko imbogamizi ari ukuyibona (ingwate) kigufasha gusaba inguzanyo muri BDF noneho iyo ikishingira iyo ngwate yumukiriya bityo akarushaho gutera imbere.
Umuyobozi wa BDF, Munyeshyaka Vincent, avuga ko kuri ubu batangiye gukorera ubukangurambaga mu gihugu hose kugira ngo abaturage by’umwihariko urubyiruko n’abagore bamenye amahirwe ahari mu bijyanye no kwiteza imbere.
Ati:”Icyaburaga ni iki gikorwa cy’ubukangurambaga twatangiye kuzenguruka Intara, kuzenguruka Uturere ndetse tugakoresha n’amashami yacu arimo mu turere agatanga amakuru ahagije , ariko Icyo nabizeza ni uko ubu twatangiye ubukangurambaga bwo kubegera aho bari kugira ngo tubafashe gusobanukirwa gahunda tubafitiye, cyane cyane izijyanye n’ingwate tubaha zibafasha guhanga imirimo ibateza imbere,kandi bikaba no mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’abasobanukiwe BDF na serivisi itanga, bakava ku kigero cya 71% bakagera ku gipimo 100% “
Yakomeje ati:” Nasaba cyane urubyiruko kwitabira gukoresha ikoranabuhanga n’imbuga zitandukanye aho usanga aya makuru wajya kurubuga rw’ikigo runaka ukayabona aho akomeza ashishikariza n’abaturage muri rusange gushaka amakuru kuko duhari ku bwabo arinayo mpamvu twakoze iki gikorwa cy’ubukangurambaga.
Ikigega BDF kuva cyashingwa muri 2011 na Leta y’u Rwanda na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore, aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.
Kuva yashingwa, ikorana na 98% y’ibigo by’imari byo mu Rwanda.
Mu mishinga 18,000 yatewe inkunga na BDF kuva yashingwa, yatwaye amafaranga angana na miliyali 191 Frw na miliyoni 600 Frw, naho miliyali 4 Frw na miliyoni 100 Frw akaba ari yo mafaranga yishyuwe ibigo by’imari ku mishinga yahombye.