Rusizi:Amazi y’umugezi wa Nyacyinzirika agejeje abahinzi b’umuceri aharindimuka
Umugezi wa Nyacyinzirika utavugwaho rumwe n’abahinzi b’umuceri,ubu uravugwaho kumanura amabuye n’umucanga ahahanamiye mu kibaya cya Bugarama maze ukabirunda mu muyoboro mugari wohereza amazi muri iki kibaya.
Kubera ingaruka z’ibyo bibuye ndetse n’umucanga, ngo kuri ubu imiyoboro yose yarazibye ku buryo Hegitari zisaga 800 zose zabuze amazi ndetse ahenshi ukaba waratangiye kuraba.
Abahinzi bagaragaza ko bahangayitse cyane:” Ubu twamaze kwakira igihombo,twakiguyemo bitewe n’ibibazo by’uriya mugezi wa Nyacyinzirika”.
“Nk’ubu uratera ifumbire mu murima ikumira hejuru kubera nta mazi, ayo mazi yagafashije iyo fumbire kubora kugira ngo ikore abahinzi babone umusaruro ,ya mazi yabura na ya fumbire kubera ubushyuhe ikazamura ubusimba muri ya mbuto yacu y’umuceri”.
“Amazi twari dukeneye ni ayo kunywesha umuceri kugira ngo uveyo uzamuke tubone uburyo dusarura,kugeza Ubungubu hari abagifite imbagaro ya 2 batazasarura n’abarangije kubagara ntabwo bazasarura bitewe n’uko dukeneye amazi yo hasi”.
Muri iki kibaya, hasanzwe umuryango w’abakoresha amazi witwa “Water Users Association” ushinzwe kwita kumikoreshereze yayo ndetse no kwita ku miyoboro muri rusange.
Eng.Muhayimana Adolph ushinzwe ibi bikorwa, avuga ko bakoze ibishoboka kuri iki kibazo ariko imbaraga zabo zikaba zaraganjwe n’iyi Suri.
Ati'” Nka Water Users Association twagerageje ibishoboka nko kwimura umuyoboro, gusibura umuyoboro dukoresheje imashini ariko kugeza magingo aya, ikibazo ntabwo cyakemutse mu buryo burambye”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane ko hari n’ibyagerageje gukorwa n’abaturage ariko bikaba iby’ubusa. Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere Habimana Alphred avuga ko bagiye gufatanya n’izindi nzego zireberera ubuhinzi mu gushaka igisubizo cyihuse.
Ati:”Ikibazo bakitugejejeho tubanza gushyiramo imbaraga z’imiganda ariko uyu munsi kubera imvura irikugwa ari nyinshi amazi akajya mu miyoboro aho bavonerera imiceri dufite uburyo tuzakorana na RAB hagashakwa uburyo hongerwa imbaraga, , hari n’imashini ihari yifashishwa isibura umuyoboro, akazi gashobora kuba karabaye kenshi ariko tugiye gufatanya na RAB ndetse na CDAT turebe ko twabongerera imbaraga bakabona amazi yo kohereza mu muceri”.
Ikibaya cya Bugarama gihingwaho umuceri na koperative 4 zihinga ku buso bwa Hegitari 1500, kuri ubu izabuze amazi ni 854 zirenze 1/2 cy’ubuso bwose buhingwaho umuceri ibiteye impungenge ku musaruro wa Toni zisaga ibihumbi 7500 zeraga muri buri gihembwe cy’ihinga.